Bitunguranye Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Uganda

Umuhanzi ukomeye kandi umaze kugira izina rikomeye hano mu Rwanda Itahiwacu Bruce wamamaye ku izina rya Bruce Melodie kuri ubu yerekeje mu gihugu cya Uganda aho agiye mu bikorwa bijyanye n’umuziki.

Magingo aya amakuru avuga ko Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu bikorwa bijyanye n’umuziki dore ko ngo agiye gutegura amashusho y’indirimbo zigera kuri ebyiri.

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kuwa 20 Ukwakira 2022.

Bivugwa ko Bruce Melodie agiye gufata amashusho y’indirimbo ndetse ngo aya mashusho azafatwa n’umuhanga mu gutunganya no gufata amashusho, witwa Sasha Vybz.

Bruce Melodie asanzwe afitanye umubano ukomeye n’abahanzi bakomeye muri Uganda dore ko banakoranye indirimbo zitandukanye muri abo bahanzi harimo Eddy Kenzo,Sheebah Karungi n’abandi batandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO