Bitunguranye Heung Min Son agiye kubagwa mu isura kugirango avurwe aho yakomeretse

Ikipe ya Tottenham yamaze gutangaza ko rurangiranwa wayo Heung Min Son agomba kubagwa mu isura kugirango avurwe igikomere yagize hafi y’ijisho ry’Ibumoso.

Amakuru ajyanye no kubagwa k’uyu mukinnyi yemejwe n’ikipe akinira ya Tottenham ndetse ivuga ko ari mu rwego rwo gufasha uyu mukinnyi gukira vuba.

Heung Min Son yakomerekeye ku mukino ikipe ya Tottenham yakinnyemo na Olympic de Marseille kuwa Kabiri w’iki cyumweru aho aya makipe yesuranaga muri Champion’s League.

Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba uyu mukinnyi agomba kuzasiba igikombe cy’Isi dore ko ikipe ye y’igihugu ya Koreya Y’epfo izitabira iki gikombe aho kizabera mu gihugu cya Qatar guhera kuwa 20 Ugushyingo kikazasozwa kuwa 18 ukwakira 2022.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO