Bitunguranye Rayon Sports yemeye kuguma mu gikombe cy’amahoro

Ikipe ya Rayon Sports yemeye kugaruka mu mikino y’igikombe cy’amahoro nyuma y’ibiganiro byahuje iyi kipe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuganira na FERWAFA byabaye ngomba ko bandikira umuyobozi w’iri shyirahamwe bwana Nizeyimana Mugabo Olivier.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon Sports bandikiye Ferwafa igira iti“Nyuma y’ibiganiro ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Ferwafa bagiranye, tukishimira imyanzuro yafatiwemo. Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye gusubira mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023.”

Umuvugizi wa Rayon Sports yatangaje ko umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro wa 1/8 wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu iyi kipe yagombaga kwakiramo Intare FC, utakibaye ahubwo hazatangazwa igihe uzabera.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO