Bitunguranye Sadio Mane arangaje imbere abakinnyi bahamagawe na Senegal kandi bizwi ko afite ikibazo cy’imvune

Ikipe y’igihugu ya Senegal yiyunze ku yandi makipe akomeje kugaragaza intwaro azifashisha mu gikombe cy’Isi kigomba kubera muri Qatar gusa icyatunguye benshi ni ukubona rutahizamu Sadio Mane nawe ahamagarwa kandi afite ikibazo cy’imvune yagize bigatangazwa ko atazitabira igikombe cy’Isi.

Rutahizamu Sadio Mane yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe ya Bayern Munich na SV Werder Bremen kuwa kabiri ndetse icyo gihe akimara kuvunika ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubufaransa cyitwa L’Equipe cyatangaje ko uyu mukinnyi atazitabira igikombe cy’Isi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2022 nibwo benshi batunguwe no kubona Sadio Mane agaragara ku rutonde rw’abakinnyi Senegal igomba kwifashisha mu gikombe cy’Isi cyibura iminsi 9 gusa ngo gitangire.

Sadio Mane bisa n’aho afatwa nk’amakiriro ya Senegal ndetse benshi bakomeje kwibaza uburyo uyu musore yashyizwe ku rutonde kandi byaragaragaye ko yagize ikibazo cy’imvune.

Sadio Mane yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa na Senegal kandi bizwi ko afite ikibazo cy’imvune.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO