Bitunguranye Sitade ya Kigali iherereye I Nyamirambo igiye gufungwa kugirango ivugururwe

Amakuru ahari aravuga ko Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo igiye gufungwa ndetse hagatangira ibikorwa byo kuyisana kugirango izakinirweho mu minsi iri imbere ariko imeze neza.
Kugeza ubu nta makuru ahagije yari yatangazwa ku bijyanye n’ibikorwa bifatika bigiye gukorerwa muri iyi Sitade icyakora biravugwa ko igiye gutunganywa kugirango izabashe gukinirwaho imikino izahuza abazitabira Inteko rusange y’ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA.)
Iyi sitade ya Kigali ifunzwe mu gihe na Sitade Amahoro nayo imaze igihe irimo kuvugururwa ndetse kugeza ubu biragoranye kuzongera kubona amakipe akomeye akinira imikino yayo kuri izi Stade mu gihe zitaravugururwa.