Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Uko iminsi igenda iza ikoranabuhanga rikomza gufata indi ntera ndetse ni kubw’izo mpamvu mu gihe benshi bakomeje kwibaza uburyo amakipe bafana azitwara mu gikombe cy’Isi byatumye hari Robot ya mudasobwa igaragaza ukuri kubyo benshi bibaza.
Ubusanzwe mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira hari mudasobwa zikunze kwifashishwa zikagaragaza uburyo amakipe azitwara icyakora ntabwo benshi bakunda kubiha amahirwe.
Ku munsi w’ejo nibwo hasakaye inkuru ivuga ko hari Robot ya mudasobwa idasanzwe yagaragaje ko Ubwongereza buzatsindirwa muri 1/2 muri iki gikombe cy’Isi.
Ni mugihe kandi iyo Robot ya mudasobwa yakomeje iraguza umutwe ivuga ko amakipe arimo Argentine ya Kizigenza Lionel Messi hamwe na Portugal ya kabuhariwe Cristiano Ronaldo ngo ariyo makipe azakina umukino wa nyuma.
Abantu benshi bafashe iyi nkuru nk’aho ibi bidashoboka bijyanye n’uko ikipe ihabwa amahirwe na benshi bakurikirana ibijyanye n’umupira w’amaguru ari ikipe y’igihugu ya Brazil.