Bitunguranye hatahuwe inyandiko y’ibanga Lionel Messi yandikiye Barcelona ayibwira ibyo yifuza kugirango ayisubiremo

Rurangiranwa mu upira w’amaguru Lionel Andreas Messi hatahuwe ibaruwa yandikiye ikipe ya Barcelona ikubiyemo ibyifuzo bitandukanye kugirango azabashe kuyisubiramo mu gihe yasoza amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint Germain gusa ibkubiye muri iyi baruwa byatuguye benshi ndetse bacika ururondogoro.
Lionel Messi byatunguye abakunzi benshi b’umupira w’amaguru nyuma yo kumva ibintu yasabye ikipe ya Barcelona kugirango abashe kuyisubiramo.
Ubusanzwe Lionel Messi yageze muri Barcelona mu irerero rya La Masia ubwo yari akiri umwana muto cyane w’imyaka 13 y’amavuko nyuma y’uko umuryango we wari umaze kwimukira mu gihugu cya Espagne mu Mujyi wa Barcelona.
Bwa mbere Messi yatekereje kuva mu ikipe ya Barcelona mu mwaka wa 2020 ubwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 bigatumaikipe ya Barcelona ihura n’ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza kuko icyo gihe Barcelona yatangiye kugabanyiriza abakinnyi imishahara bityo rurangiranwa Messi atangira kwifuza kuyivamo.
Messi yafashe umwanzuro wo kuva muri Barcelona maze yerekeza mu ikipe yo mu Bufaransa ariyo PSG ndetse kuri ubu ikintu cyatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru ni ukubona inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bikomeye yasabaga Barcelona kugirango abashe kongera kuyisubiramo.
Dore ibyifuzo by’ingenzi bikubiye mu ibaruwa y’ibanga Messi yandikiye Barcelona nk’uko tubkesha ikinyamakuru Remundo De Portivo:
1.Messi yasabye Barcelona ko yamwubakira inzu nziza ku kibuga Camp Nou kugirango umuryango we ujye ureberamo umupira bisanzuye.
2.Messi yasabye ikipe ya Barcelona kumuha indege bwite yajya imufasha kumugeza muri Argentine kugirango abashe kwerekeza mu biruhuko
3.Messi yasabye ikipe ya Barcelona ko mu gihe yakwemera kuyisinyira amasezerano mashya ngo yahita imuha akayabo ka Miliyoni 10 z’Amayero kugirango abashe gusinya ayo masezerano.
4.Messi yasabye Barcelona ko mu gihe yaba yifuje kuyivamo ko yakwemererwa kwishyura ibihumbi 10 by’Amayero bityo akemererwa kuyisohokamo.
5.Messi yasabye ikipe ya Barcelona ko kugirango ayigarukemo ngo yabanza ikamwishyura ibirarane byose iyi kipe yamugiyemo mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Covid-19 ndetse akanahabwa indishyi z’akababaro zigera kuri 3%