Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe y’igihugu ya Morocco yamaze kugeza ikirego mu nkiko aho yareze abasifuzi bayoboye umukino wahuje iki gihugu n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Les Bleus bikaza kurangira ikipe y’igihugu ya Morocco isezerewe.
Nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byandikirwa ku mugabane w’u Burayi byabitangaje ngo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Morocco ryamaze kugeza ikirego muri FIFA aho bavuga ko iyi kipe yibwe mu buryo bugaragara.
Morocco ivuga ko hari Penariti zigera kuri ebyiri zigaragara ngo bimwe kandi abakinnyi b’u Bufaransa bateze abakinnyi ba Morocco mu rubuga rw’amahina.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyo FIFA yatangaje kuri iki kirego icyakora ikipe y’Igihugu ya Morocco nubwo yasezerewe n’u Bufaransa itsinzwe ibitego 2-0 gusa niyo kipe imwe rukumbi yabashije kugera mu mukino ya 1/2 cy’igikombe cy’Isi.