Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Ntabwo abatoza borohewe dore ko shampiyona y’u Rwanda ikomeje gukomerera bamwe na bamwe ndetse birimo kuviramo bamwe kwirukanwa nta nteguza aho utahiwe Ari umutoza w’ikipe ya Espoir FC, bwana Bisengimana Justin.
Umutoza Bisengimana Justin asezerewe n’ikipe ya Espoir FC nyuma yo kugaragaza umusaruro utari mwiza ndetse imikino myinshi yakinnye yarayitakaje.
Bwana Bisengimana yari afite amanota 7 ku manota 42 yabashije gukinira muri rusange aho yatakaje imikino igera ku 9 ndetse anganya imikino 4 naho abasha gutsinda umukino umwe gusa.
Uyu mutoza asezerewe mu mikino 14 yari afite amanota 7 yonyine ndetse kuri ubu abaye umutoza wa kane usezerewe.
Ni mu gihe kandi kuri ubu n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports bwana haringingo Francis nawe ari mu mazi abira dore ko yamaze guhabwa umukino umwe gusa agategekwa ko adakwiye gutsindwa cyangwa ngo anganye na Gasogi United ndetse ibyo nibimunanira azahita asezererwa nta nteguza.