Bizimana Djihad n’umugore we baritegura kwibaruka imfura yabo mu gihe cya vuba (AMAFOTO)

Umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu amavubi ariwe Bizimana Djihad kuri ubu akininira ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi, ndetse uyu mukinnyi n’umugore we Dalida Simbi bari hafi kwibaruka umwana w’imfura.

Umugore wa Bizimana Djihad ariwe Simbi yakorewe ibirori byo kwitegura umwana wabo w’imfura ndetse aboneraho no guhita asangiza abakunzi be amafoto agaragaza ko bari hafi kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Umugore wa Djihad yakoresheje Instagram ye agaragaza ifoto ateruye undi mwana maze agira ati"njye na mubyara wanjye hano sitwe tuzabona duhuye na we."



Ahagana muri Werurwe 2021 Djihad Bizimana yasabye Simbi kuzamubera umugore, undi arabyemera ndetse ahita amwambika impeta ya fiançailles.

Imyiteguro y’ubukwe yahise itangira kuwa 12 Gicurasi 2022 Djihad yasabye anakwa umukunzi we Simbi, maze kuwa 15 Gicurasi 2022 hasozwa indi mihango yari isigaye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO