‘Black Power Salute’ ikimenyetso kizwi kuruta ibindi mu mikino Olempike

Kwigaragambya cyangwa kwamagana ikintu runaka ku bakinnyi begukanye imidari olempike byamenyekanye cyane mu myaka irenga 50 ishize bikozwe n’abirabura babiri bafashijwe n’umuzungu.

Raven Saunders, umunyamerikakazi ujugunya imihunda yabaye umukinnyi wa mbere muri iyi mikino olempike ya Tokyo ukoze ikimenyetso cyo kwamagana ibintu runaka ari kuri ’podium’ amaze guhabwa umudari.

Ku cyumweru, Saunders amaze guhabwa umudari w’umuringa (argent/silver) yakoze ikimenyetso cya X akoresheje amaboko. Yavuze ko ibyo bivuze "ihuriro ry’abantu bose bahohoterwa".

Uyu mukobwa w’imyaka 25, ukundana n’abo bahuje igitsina, avuga ko "ashaka kuba uwo ari we, kandi ntabyicuze."

Amategeko agenga imikino olempike abuza abakinnyi kugaragaza ibitekerezo byabo bya politiki kuri ’podium’ n’aho bakinira, ariko abemerera kubivuga mu gihe baganira n’abanyamakuru muri iyi mikino.

Komite mpuzamahanga y’imikino olempike ivuga ko iri gukora iperereza ku byakozwe na Saunders.

Abo byamenyekanyeho cyane bwa mbere ni Abanyamerika Tommie Smith na John Carlos, imbere yabo hari umuzungu wo muri Australia witwa Peter Norman, uko ari batatu bari begukanye imidari mu gusiganwa 200m mu mikino olempiki mu 1968 muri Mexico.

Bamaze guhabwa imidari yabo haririmbwe indirimbo y’igihugu ya Amerika, Tommie Smith na John Carlos bahise bunama byo kutayiha icyubahiro kandi bazamura akaboko gafunze igipfunsi cyambaye akarindantoki k’umukara.

Aba bagabo bamaganaga ivanguraruhu n’ubugizi bwa nabi byakorerwaga abirabura muri Amerika icyo gihe.

Bamaze gukora ibi bavugurijwe induru muri sitade ndetse bibagiraho ingaruka na nyuma.

Smith yari yabaye uwa mbere, Norman wari wabaye uwa kabiri yafashije aba birabura muri iki gikorwa. Nawe byamukozeho.

Carlos yari yibagiwe uturindantoki twe aho bacumbitse, Peter Norman abagira inama ko Carlos yambara kamwe mu twa Smith, niyo mpamvu ku ifoto umwe azamuye akaboko k’imoso undi ak’iburyo.

Abajijwe impamvu bakoze ibi, Smith yagize ati: "Iyo dutsinze twitwa Abanyamerika. Ariko iyo hari icyagenze nabi nitwa Negro.

"Turi abirabura kandi dutewe ishema no kuba bo. Abirabura bo muri Amerika barumva neza ibyo tumaze gukora".

Muri Amerika baranenzwe cyane, bandikwa mu binyamakuru nk’ibigwari, ntibongera no guhamagarwa mu ikipe olempiki ya Amerika.

Muri Australia, umuzungu Peter Norman nawe yanenzwe cyane kwifatanya n’abirabura, nawe ntiyongera guhamagarwa mu ikipe ihagararira igihugu cye nubwo yari akwije ibisabwa. Yaje kongera kwemerwa hashize igihe.

Carlos na Smith bavuye mu byo gusiganwa ku maguru bajya gukina umupira w’amaguru w’Abanyamerika, nyuma buri wese ajya mu bundi buzima kugeza ubu.

Uko imyaka yashize igikorwa bakoze cyabaye intangarugero mu kurwanya irondaruhu ku birabura, nyuma banahawe amashimwe atandukanye.

Nyuma kandi impuzamashyirahamwe y’imikino olempiki ku isi yasabye imbabazi aba bakinnyi ku byabaye mu myaka myinshi ishize.

Peter Norman yapfuye mu 2006, mu bagabo bari bateruye isanduku irimo umurambo we harimo inshuti ze Tommie Smith na John Carlos.

Mu 2008, BBC yatangaje inkuru mbarankuru yitwa Black Power Salute (niko iki gikorwa bakoze kitwa).

Mu 2012 Astralia yasabye imbabazi mu buryo bweruye Peter Norman - nubwo yari atakiriho.

Umudepite umwe yabwiye inteko yabo ko ibyo Norman yafashije aba birabura gukora ari "igikorwa cy’ubutwari mu guhangana n’ivanguramoko n’ubusumbane bushingiye ku moko".

Igikorwa cy’aba bakinnyi uyu munsi cyabereye abandi bakinnyi urugero mu kurwanya ivanguramoko ku birabura, ndetse n’ibindi bikorwa bitishimiwe n’abakinnyi mu miryango y’abantu bavamo.

Mu 2012 Australia yasabye imbabazi mu buryo bweruye Peter Norman - nubwo yari atakiriho.

Umudepite umwe yabwiye inteko yabo ko ibyo Norman yafashije aba birabura gukora ari "igikorwa cy’ubutwari mu guhangana n’ivanguramoko n’ubusumbane bushingiye ku moko".

Igikorwa cy’aba bakinnyi uyu munsi cyabereye abandi bakinnyi urugero mu kurwanya ivanguramoko ku birabura, ndetse n’ibindi bikorwa bitishimiwe n’abakinnyi mu miryango y’abantu bavamo.

Ifoto yamamaye cyane ya Tommie Smith (hagati) na John Carlos (iburyo) hamwe na Norman imbere yabo mu mikino olempike yo mu 1968 i Mexico City

Raven Saunders ubu ari gukorwaho iperereza kubera iki kimenyetso yakoze ku cyumweru nyuma yo guhabwa umudari w’umwanya wa kabiri

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO