Bobi Wine agiye gucyura Abanyafurika bafashwe nabi mu Bushinwa

Bijyanye n’amakuru yivangura ari kuvugwa ku banyafurika naba mukerarugendo babirabura bo muri Amerika babarizwaga mu Bushinwa kuri ubu, umudepite akaba n’umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka ‘Bobi Wine’ agiye kwiyemeza kubacyura vuba bishoboka nyuma y’aho basa nk’abirengagijwe.

Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda usanzwe ari n’umwe mu batavuga rumwe na leta ya Uganda, yatangaje ko agiye gufatanya n’umuyobozi wa AtlantaBlackStar ‘Neil Nelson’ kuvana abirabura bari mu Bushinwa gusubira iwabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 13 Mata uyu mwaka, Bobi Wine na Neil bavuze ko bahuje imbaraga mu rwego rwo gutabara ikiremwamuntu gifite uruhu rwirabura ruri guhohoterwa mu Bushinwa.

Muri iri tangazo bagize bati: “Tubabajwe cyane n’amakuru agaragaza ivangura rishingiye ku ruhu riri mu Bushinwa, aho Abanyafurika naba mukerarugendo babirabura bo muri Amerika bari kwinubirwa n’abahatuye ndetse bakanahatirwa kuryama ku mihanda, bakangirwa kwivuza ndetse bakanafatwa nabi.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko hari videwo nyinshi zibabaje zagiye zigaragara hirya no hino aba birabura bakorerwa ivangura rishingiye ku ruhu, ariko iteye agahinda ikaba iy’abagore b’abirabura batwite birukanwa mu bitaro kubera ko bafite uruhu rwirabura.

“Turahamagarira leta y’abaturage y’Ubushinwa kwihutira gutabara kandi bakabungabunga ubuzima bw’abirabura bari muri icyo gihugu” - Wine na Neil.

Mu minsi ishize ubwo Bobi Wine yaganiraga n’igitangazamakuru cya NTV cyo muri Uganda, yatangaje ko bari gukorana n’abategetsi bo muri Afurika kugira ngo bizere neza ko abari guhohoterwa bakurwayo.

Yagize ati: “turasaba abayobozi bari kuri uyu mugabane bose barimo abanyapolitike, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abahanzi, n’abandi guhuza imbaraga.”

Iri vangura ruhu ryafashe indi ntera ubwo videwo zagaragazaga Abanyafurika baryamye ku mabaraza y’inyubako zo mu Bushinwa no ku mihanda, ndetse hakaba n’ibyapa byabuzaga abanyamahanga kugura mu maduka yabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO