Bobi Wine nyuma y’imyaka 4 agiye kugaruka mu muziki

Umuhanzi wo muri Uganda akaba n’ umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine yiyemeje gusubira muri Studio nyuma y’imyaka igera kuri 4 yose ari mu bikorwa bya Politike byatumye ashyira umuziki ku ruhande.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda ni uko uyu mugabo ukunze kwitwa Ghetto Gladiator aheruka gushyira hanze indirimbo muri 2017, mbere y’uko yinjira mu nteko ishinga amategeko aho ahagarariye agace ka Kyadondo mu karere ka Wakiso .

Icyo kinyamakuru cyakomeje kigira kiti "uyu mugabo kugeza ubu Bobi Wine Muri iyi minsi ari kuruhuka asigaye afata amasaha menshi ari muri studio aho ari gukora ku mishinga ye mishya."

Ku ruhande rwa Nubia Li umwe mu bafasha Bobi Wine yagize ati : "Umuziki wabaye mu buzuma bwacu cyane ku buryo nta kintu icyo aricyo cyose cyatuma tutawukora. Kutubuza gukora kuri stage, ntibyatwaye abafana bacu. Abafana bacu bakomeje kugira inyota y’umuziki wacu. Tegereza ikintu, gusa utegereze. Ikintu cyose gishobora kubaho igihe icyo aricyo cyose."

Birumvikana ko Bobi Wine azakomeza gukora umuziki we nkuko bisanzwe nyuma y’uko yiyemeje kuba ashyize ku ruhande Politiki nyuma y’imyaka ine akoze impinduramatwara mu muziki we.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO