Bobi niyo mbwa ifite agahigo ko kurama kurusha izindi aho yujuje imyaka 30

Bobi niyo mbwa ifite agahigo ka Guinness World Records ko kuba ishaje kurusha izindi zisigaye ku isi, Iyi mbwa ifite imyaka 30 aho aka gahigo yakambuye Bluey ikomoka muri Australia yari ifite imyaka 29.
Guinness World Records imaze kumenyerwa nk’igitabo cyandikwamo uduhigo dutandukanye, Kugeza ubu Bobi nayo yongewe ku rutonde rw’uduhigo tudasanzwe.
Bobi, imbwa ikomoka muri Portugal kugeza ubu niyo ifite agahigo ko kuba ishaje kurusha izindi, Ntibisanzwe kuko ubwoko ikomokamo bwa Rafeiro do Alentejo usanga bubaho hagati y’imyaka 12 - 14.
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2023, Bobi yujuje imyaka 30 n’iminsi 226 imaze ivutse, Ihita yambura agahigo Bluey, Imbwa yakomokaha muri Australia yari ishaje kurusha izindi ku isi ifite imyaka 29 n’amezi (5) atanu.
Bobi niyo mbwa ifite agahigo ko kuba ishaje kurusha izindi