Bola Tinubu yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria ku bwiganze bwa 37%

Bola Tinubu yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Nigeria ahigitse bikomeye Atiku na Peter Obi bari bahanganye.

Bola w’imyaka 70 yabonye amajwi yose hamwe 37% mu bayoye bose, mu gihe Atiku Abubakar yegukanye 29%, Peter Obi abona 25%.

Ibi byatumye Bola Tinubu yegukana umwanya w’umukuru w’igihugu aho azasimbura Muhammadu Buhari wari umaze manda ebyiri.

Kugeza ubu, Tinubu afite inshingano zikomeye zo kurwanya imitwe y’ibyihebe nka Boko Haram iteza umutekano muke aho yiganje mu bikorwa byo gushimuta no gusaba abantu amafaranga y’umurengera kugirango babone ababo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO