Bolivia: Umugabo yashyinguwe ari muzima yikura mu mva

Mu gihugu cya Bolivia haravugwa inkuru y’umugabo wagiye mu kirori agata ubwenge maze agashyingurwa ari muzima n’abantu bagerageje kumutambamo igitambo gusa bikarangira yikuye mu gitaka bari bamusizemo.

Bwana Victor Hugo Mica Álvarez, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Bolivia ndetse ari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko,ndetse yahuye nuruva gusenya ubwo yari yitabiriye ibirori akaza kubura ubwenge.

Uyu mugabo yari yatumiwe n’inshuti kugira ngo basangire inzoga nkeya muri uwo muhango ariko avuga ko byarangiye atanzwemo igitambo cy’imana yitwa Pachamamma, aho ngo bisobanura Nyina w’isi.

Bivugwa ko uyu mugabo yataye ubwenge bigeze nijoro ngo aza kwisanga mu isanduku yari yashyinguwemo ari muzima ndetse ngo yahise amena isanduku yikuraho itaka bari bamurunzeho maze arokoka atyo.

Uyu mugabo yatangarije itangazamakuru agira ati: "Twagiye kubyina, ninjye wari uyoboye, ariko sinakongera kwibuka. Gusa icyo nibuka ni uko natekereje ko ndi mu buriri bwanjye mpagurutsengiye kwihagarika, numva ntashobora gusohoka.

Andi makuru avuga ko uyu mugabo bamubonye azerera muri El Alto, umujyi wa kabiri munini muri Boliviya ndetse ngo yari yuzuyeho ibitaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO