Icyatumye Bonfils Caleb asinya mu ikipe yo muri Slovakia

Rutahizamu w’Umurundi wanyuze mu ikipe ya Rayon Sport uzwi nka Bimenyimana Bonfils Caleb yamaze gusinyira ikipe yo muri Slovakia, avuye muri Lativia mu ikipe yitwa Rigas FS, avuga ko bigiye kumuzamurira urwego rwe.

Bonfils Caleb yavuye mu Rwanda ahita yerekeza muri Littonie mu ikipe ya Rigas FS, kuri ubu yari ahamaze imyaka itatu, yamaze kuhava ndetse yerekeza mu ikipe nshya yo muri Slovakia.

Aganira na Genesis Tv, uyu musore yavuze ko impamvu yatandukanye na Rigas FS yo muri Littonie ngo nuko yashakaga kuzamura urwego rwe ndetse akajya muri shampiyona nini ikomeye iburayi.

Yagize ati: “Icya mbere cyatumye mfata icyemezo cyo kuza aha nuko ari shampiyona nini, kandi ni shampiyona yageza kure kurenza aho narindi, kandi bampaye amasezerano meza nifuzaga niyo mahitamo nagize kuko ni ikipe nziza.”

Bonfils Caleb yavuze ko yamaze gutangira imyitozo na bagenzi, ngo nubwo ikipe ye yatangiye gukina umukino wa mbere wa shampiyona, avuga ko azatangira gukina vuba aha.

Ikipe yo mu kiciro cya mbere yitwa FK Pohronie igiye kujya ikinwamo na Bimenyimana Bonfils Caleb, yavutse mu 2012. Kuri ubu iri ku mwanya wa 5 n’inota rimwe ku munsi wa mbere wa shampiyona nkuko uyu musore yabitangaje.

Umwaka ushize ubwo Caleb yari ageze muri iki gihugu ntabwo byamugendekeye neza mu gutsinda ibitego, gusa ikipe ye ya Rīgas Fs irangiza shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 59 nyuma ya Riga yo yari ifite amanota 66. Ibi bikaba byarabahesheje amahirwe yo kuzitabira imikino ya Eoropa League.

Mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye muri uyu mwaka wa 2020 bitegura shampiyona, Bimenyimana Bonfils Caleb, yakinnyemo imikino 6 mu mikino 8, bitewe n’uburwayi yagize.

Uyu musore akaba yaratsinzemo ibitego 4, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Bonfilrs Caleb yanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports mbere yuko yerekeza muri Rigas FS yo muri Littoinia, yari yaranyuze mu yandi makipe atandukanye yo mu Burundi arimo Aigle Nor Vital’O kuri ubu ari muri Slovakia mu ikipe nshya yitwa FK Pohronie.

Bonfils Caleb wasinye mu ikipe nshya muri Slovakia

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO