Brazil ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’Isi yatsinze igitego kitagira icya Kabiri ikatisha itike ya 1/8

Ikipe y’igihugu ya Brazil yiganjjemo cyane abakinnyi bakina ku mugabane w’i Burayi yatsinze Ubusuwisi igitego 1-0 maze ikatisha itike ya 1/8 cyirangiza.

Ikipe y’igihugu ya Brazil yagiye gukina uyu mukino ihabwa amahirwe yo kuwutsinda icyakora abenshi batunguwe no kubona itsinze ibitego bidashyitse.

Ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi yari irangajwe imbere na Kapiteni wayo Granit Xhaka ndetse mbere y’uyu mukino uyu mukinnyi yari yatangarije bagenzi be bakina mu kipe ya Arsenal barimo Martinelli hamwe na Grabri Jesus ko ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi iraza kwihaniza Brazil gusa byarangiye ikipe ye itsinzwe.

Kuri ubu ikipe y’igihugu ya Brazil yahise yiyongera ku makipe ariko Ubufaransa na Portugal nk’amwe mu makipe yamaze gukatisha itike ya 1/8 muri iki gikombe cy’Isi nyuma y’aho umukinnyi wa Manchester United bwana Casemiro atsindiye igitego ku munota wa 84 w’umukino .



Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO