Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe y’igihugu ya Brazil benshi bari bategerezanyije amatsiko umukino wayo wa Mbere aho watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro birangira iyi kipe itsinze Serbia ibitego 2-0.
Ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye umukino ikina umukino mwiza wubakiye ku guhanahana umupira gusa Serbia nayo yari igifite amavamuhira ya nyuzagamo ikataka.
Uku gukomeza kwigana hagati y’amakipe yombi byatumye igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino ibintu byatangiye guhinduka maze Brazil itangira gucana umuriro imbere y’izamu rya Serbia ndetse bituma Brazil ibasha kubona igitego cya Mbere cyatsinzwe na Richarlison ku munota wa 62 nyuma y’aho umuzamu yari amaze guterwa umupira agasa n’uwuruka.
Nyuma y’aho Kandi Richarlison yongeye gutsindira Brazil igitego cya Kabiri cyabonetse ku munota wa 73 w’umukino ndetse akaba ari igitego cyatsindanwe ubuhanga buhanitse.
Kuri ubu ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu makipe arimo guhabwa amahirwe yo kuba ya kwegukana iki gikombe cy’Isi nubwo bwose hari abandi bahereza amahirwe Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.