Brazil irimo kwifuza bikomeye umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti

Ikipe y’igihugu ya Brazil yasaze yasizoye aho yifuza bikomeye umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti kuri ubu utoza ikipe ya Real Madrid ndetse ibi bibaye nyuma y’aho umutoza Tite wari umaranye igihe iyi kipe yamaze gusezra ku kazi ke.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil Tite ntabwo yabashije gusekerwa n’amakirwe kuko mu nshuro 2 yabashije kwitabira igikombe cy’Isi ntabwo yabashije kukegukana bituma ihitamo gusezera.
Ni kenshi amakuru yagiye avugwa cyane aho iyi kipe yifuzaga bikomeye umutoza wa Manchester City Pep Guardiola kugirango abe yajya kubatoza ariko birangira uyu mutoza ahisemo kongera amasezerano.
Amakuru aravuga ko Ancelotti yakwemera aka kazi mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ubwo agahitamo gusezera mu ikipe ya Real Madrid.
Ikinyamakuru UOL kivuga ko Ancelotti na Tite ari inshuti ndetse ngo uyu Mutaliyani ashobora kwemera aka kazi nubwo afite amasezerano azarangira muri 2024.