Breaking:Bitunguranye Crystal Palace yirukanye umutoza Patrick Viera

Ikipe ya Crystal Palace yafashe umwanzuro wo kwirukana Umufaransa Patrick Viera wamamaye cyane ubwo yari Kapiteni wa Arsenal ndetse uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gutsindwa umukino bari bahanganyemo na Brighton mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 16 werurwe 2023.
Ikipe ya Crystal Palace itandukanye n’umutoza patrick Viera mu gihe yagombaga gukina umukino ukomeye cyane na Arsenal ku kibuga Emirates Stadium kuri iki cyumweru ndetse kugeza ubu iyi kipe ntabwo yari yatangaza ugomba gusimbura uyu mutoza.
Patrick Viera yirukanwe nyuma yo kumara imkino igera kuri 12 itabona intsinzi ndetse muri iyi mikino yatsinzwemo ine anganyamo igera ku munani muri shampiyona.
Viera w’imyaka 46 y’amavuko yasesekaye bwa mbere Selhurst Park mu mwaka wa 2021ndetse abanza no kuhagirira ibihe byiza.