Umunya-Portugal Bruno Fernandes yasinye muri Manchester United

Manchester United yamaze gusinyisha umunya-Portugal Bruno Fernandes w’ikipe ya Sporting Lisbon’s imyaka itanu ayikinira,yaguzwe Miliyoni 70 z’amayero .

Manchester United yaguze Bruno Fernandes kuza gufasha abakinyi bo hagati bakunze kwibasirwa n’imvune, yamuguze akayabo k’amafaranga kagera kuri Miliyoni 70 Z’amayero.

Bruno Fernandes wari usanzwe akinira ikipe ya Sporting Lisbon’s akaba na Kapiteni wayo akaba n’umukinyi w’ikipe y’igihugu cya Portugal. Bruno Fernandes usanzwe akina hagati mu kibuga afasha abakinyi bimbere.

Bruno yakiniraga ikipe ya Sporting Lisbon’s yo mu Gihugu k’iwabo muri Portugal, iyi kipe niyo yatumye amenyekana amakipe nka FC Barcelona, Manchester United agatangira ku mwifuza.

Bruno Fernandes Yavukiye mu Gihugu cya Portugal mu mugi wa Mai akurira mw’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Novara Calcio, Bruno yavutse kutari 8 Ukuboza 1994 ubu afite imyaka 25, akagira umugore umwe n’umwana.


Bruno Fernandes wasinye mu ikipe ya Manchester United

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO