Breaking: Espinoza abaye umutoza wa kabiri utandukanye na Rayon Sports mu gihe cy’amezi 5

Ikipe Rayon Sports yasheshe amasezerano yari ifitanye n’umutoza mukuru Javier Martinez Espinoza wari umaze igihe gito asinyiye gutoza iyi kipe.

Ibi bibaye nyuma yuko uyu mutoza atsinzwe umukino wa classic wabahuje n’ikipe ya APR FC ikabatsinda ibitego 2-0, umukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

Mu itangazo ryasohotse mukanya ku saa 9hoo ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Rayon Sports, rwavugaga ko batandukanye n’uyu mutoza mu buryo bemeranyijweho kandi bunyuze mu mategeko.

Mu mukino uheruka guhuza ikipe ya APR Fc kuri uyu wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 kuri stade Amahoro akaza kuwutsindwa ibitego 2-0, uyu mutoza yashinjwe n’abafana b’ikipe kutamenya gusimbuza ndetse no gufata ibyemezo bisa nkaho bihubutse.

Aba bafana babiheraga kuko uyu mutoza yakoze ibyo bita amakosa yo gusiga umwe mu bakinnyi bo hagati bamaze igihe kini muri iyi kipe, Mugheni Kakule Fabrice ku mukino batsinzwemo na APR.

Javier Martinez Espinosa ni umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka muri Mexique. Yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports ku wa 21 Nzeri 2019. Agisinya amasezerano, yasabwe kuyiha ibikombe bibiri.

Mu kwezi kwa karindwi umutoza Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho yasezeye muri Rayon Sports, iyi kipe ihita ifatwa na Kayiranga Baptiste wahoze ari umukinnyi wayo hambere, nawe wari wasimbuwe na E4spinoza

Bwana Espinosa w’imyaka 46 yakinnyi umupira w’amaguru iwabo muri Mexique, atangira ibyo kuwutoza mu 2012 atoza amakipe y’iwabo.

Mu 2016 yatoje ikipe ya Carcha muri Guatemala, mu 2017 atoza ikipe yitwa Juventus FC yo muri Nicaragua.

Yatoje bwa mbere muri Afurika mu mwaka ushize ubwo yatozaga ikipe ya Vipers yo muri Uganda.

Kuri ubu umutoza uri gushyirwa mu majwi ko yaza gusimbura Javier Espinoza Martinez ni Casa Mbungo Andrew watozaga mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Leopard.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO