Breaking: Henry Mwinuka atandukanye na Patriots yerekeza ku mucyeba.

Henry Mwinuka ukomoka muri Tanzaniya watozaga ikipe ya Patriots Basketball Club, yamaze gutandukana n’iyi kipe mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimirwa n’iyi kipe kuri byinshi yayifashije, maze yerekeza muri REG.

Uyu mutoza wari umaze imyaka ine atoza Patriots Basketball Club, avuye muri iyi kipe ayihesheje ibikombe 3 bya shampiyona, ndetse anayigeza ku mwanya wa mbere mu marushanwa aherutse kubera muri Tanzaniya yo gushaka itike yo gukina imikino ya Bal.

Ubwo uyu mutoza yitwaraga neza n’ikipe ye ya Patriots BBC muri Tanzaniya, amakipe amwe na mwe yatangiye kumwifuza ndetse yifuza ko yayerekezamo.

Muri ayo makipe harimo City Oilers yo ,muri Uganda ndetse na REG BBC yo mu Rwanda aherutse no gutsinda imikino itatu yikurikiranya akayitwara igikombe cya Palyoffs ya 2019.

Amakuru agera kuri Genesisbizz arahamya ko uyu mutoza yamaze kumvikana na REG BBC ndetse ntagihindutse ko ashobora gutangira kuyitoza mu mwaka utaha wa shampiyona.

Henry Mwinuka akomoka mu gihugu cya Tanzaniya, akaba yaravutse mu mwaka wa 1982 tariki 29 Ugushyingo akaba afite imyaka 36 y’amavuko.


Henry Mwinuka umutoza mushya wa REG Basketball Club

Uyu mutoza yatoje amakipe atandukanye harimo University of Dar es Salaam Basketball Club kuva mu mwaka wa 2003-2006, anatoza Savio Basketball Club hagati ya 2007-2008.

Uyu mutoza kandi yanungirije umutoza mukuru wa Tanzaniya kuva mu mwaka wa 2009 ndetse na 2010.

Mbere yuko aza muri Patriots yanyuze muri Uganda mu ikipe yitwa Kampala International University kuva mu mwaka wa 2011 kugera 2015, ahita aza muri Patriots yari amazemo imyaka 4.
Ibikombe Henry Mwinuka yatwaranye na Patriots BBC


Uyu mutoza, yanahawe igihembo cy’umutoza mwiza mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

2016
Heroes Tournament🥇
Gisembe International🥇
League🏆

2017
Preseason🥇
Playoffs🏆

2018
League🏆
Playoffs🏆

2019
League and Playoffs in one trophy&#127942

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO