Breaking News:AS Kigali inaniwe kwisasira Al-Nasr SC nubwo yabonye amahirwe menshi ikayatera inyoni

Mu mukino wa CAF Confederation Cup wahuzaga AS Kigali ku kibuga mpuzamahanga y’akarere ka Huye umukino urangiye AS Kigali inaniwe kureba mu izamu amakipe yombi agwa miswi.

Uyu mukino watangiye ikipe ya AS Kigali isatira izamu cyane ndetse byagaragaraga ko iyi kipe yari ifite amahirwe yo kubona igitego ariko amahirwe yabonekaga agenda aterwa inyoni.

Mbere y’umukino umutoza Cassa yari yatangaje ko yiteguye neza uyu mukino dore ko yahamyaga ko yatoje neza abakinnyi be bari biteguye uburyo bwo kureba mu izamu.

Abakinnyi ba AS Kigali bakomeje gukina neza cyane cyane Kalisa Rashid,Shabalala,Haruna Niyonzima n’abandi batandukanye gusa uburyo bwose baremaga ntabwo bwatanze umusaruro.

Ikipe ya As Kigali yabonye koruneri nyinshi ndetse igerageza n’ubundi buryo bwo gushaka ibitego gusa biranga biba ibyubusa.

Umukino urangiye amakipe yombi aguye miswi ndetse ubu ni ikizamini gikomeye cyane ku mutoza Cassa wa AS Kigali dore ko asabwa kujya gutsindira mu gihugu cya Libya mu mukino wo kwishyura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.