Breaking News: Abakinnyi 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore barabarizwa mu rw’imisozi 1000

Abakinnyi bagera kuri 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore bamaze gusesekara mu Rwanda rwa Gasabo muri gahunda ya Visit Rwanda bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye iyi kipe ifitanye n’U Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse kuri ubu aba bakinnyi basuye Pariki y’ibirunga.

Magingo aya ikipe ya Arsenal imaze kohereza abakinnyi batandukanye bayo cyangwa se abigeze kuyikinira bityo bagasura U Rwanda bareba ibyiza birutatse aho iyi kipe yohereza abakinnyi bayo bo mu ngeri zitandukanye haba ku ruhande rw’abagabo cyangwa se abagore.

Mu itangazo ryasohowe na Visit Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, Visit Rwanda yifashishije Twitter yayo itangaza ko abakinnyi bagera kuri 4 b’ikipe ya Arsenal y’abagore bari mu Rwanda aho basuye ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyacu.

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Australia witwa Caitlin Jade Foord, ari kumwe na mugenzi we ukomoka mu Bwongereza witwa ordan Nobbs, hamwe na Jennifer Patricia Beattie ukomoka muri Ecosse tutirengagije na Katie McCabe ukomoka muri Ireland nibo bari mu rwa Gasabo

Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya Arsenal y’abari n’abategarugori yohereje abakinnyi bayo mu rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO