Breaking News:Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yamaze gukuramo akayo karenge mu mikino ya CECAFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yamaze kwikura mu irushanwa rya CECAFA ryari riteganyijwe gutangira ku munsi w’ejo.
Iri rushanwa rya CECAFA ryagombaga gutangira ku munsi w’ejo kuwa 30 Nzeli 2022 aho ryagombaga kubera mu gihugu cya Ethiopia.
Kugeza magingo aya ntabwo haramenyekana impamvu nyamukuru yatumye Amavubi atazabasha kwitabira iri rushanwa ndetse hategerejwe kumva icyo abareberera umupira w’amaguru mu Rwanda baraza gutangaza.
Amavubi yari ari mu itsinda rya B aho yari kumwe na Uganda,Djibouti,Sudan ndetse n’Uburundi.