Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Paul Pogba ukinira ikipe ya Juventus mu gihugu cy’Ubutaliyani ndetse akaba n’umukinnyi mpuzamahanga w’Ubufaransa byamaze kwemezwa ko atazakina igikombe cy’Isi kubera imvune yagize.
Uyu mugabo ntabwo yakunze koroherwa n’imvune mu rugendo rwe rwo guconga ruhago kuko mbere yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United nabwo yagiye akunda kurangwa n’imvune ubutitsa.
Uyu mugabo yari umwe mu bari bitezweho gutanga umusada ukomeye cyane ku ikipe y’igihugu y’Ubufaransa dore ko mu gikombe cy’Isi giheruka ari umwe mu bakinnye neza agafasha igihugu cye kwegukana igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya.
Kuri ubu nyuma yo kuvunika kwa Paul Pogba abakinnyi barimo Tchouameni,Rabiot,Camavinga bagomba kugerageza bakaziba icyuho cye mu gihe azaba atari kumwe nabo mu kibuga hagati.