Breaking News:Biravugwa ko APR FC igiye guhagarika umutoza Adil ese koko ikibazo ni umutoza muri APR FC?

Amakuru agera kuri genesisbizz avuga ko uyu munsi ikipe ya APR FC ishobora guhagarika umutoza wayo mu gihe kingana n’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi ndetse n’umusaruro muke.
Ibi biravugwa mu gihe hari ikibazo gikomeye aho umutoza wa APR FC atumvikana na Kapiteni we Djabel ndetse bikaba nabyo bikomeje gukurura umwuka mubi.
Nyamara ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC yongera kugaruka mu bihe byiza nubwo bwose umutoza bivugwa ko atameranye neza na Kapiteni we dore ko yakunze kumushinja ko amutsindisha.
Biteganyijwe ko umutoza Ben Moussa wari umwungiriza ariwe ugomba kuba afashe inshingano zo gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu gihe uyu mutoza araba yahawe ibihano.
APR FC ishobora guhagarika umutoza wayo Adil mu gihe cy’iminsi 30 kubera imyitwarire mibi n’umusaruro ugerwa ku mashyi ese aho koko ikibazo ni umutoza?