Breaking News:Bitunguranye ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi Cody Gakpo imuvanye muri PSV Eindhoven

Ikipe ya Liverpool itsinze igitego cy’umutwe ikipe ya Manchester United birangira iyitwaye umukinnyi Cody Gakpo imukuye muri PSV Eindhoven aho amakipe yombi yamaze kumvikana muri iri joro ryo kuwa 26 Ukuboza 2022.

Ikipe ya Liverpool isinyishije Cody Gakpo nyuma y’imvune z’abakinnyi bayo batandukanye harimo Luis Diaz n’abandi batandukanye.

Amakuru yemejwe n’impuguke mu bijyanye n’igura hamwe n’igurisha ry’abakinnyi bwana Fabrizio Romano aho amaze gutangaza ko uyu mukinnyi aguzwe agera kuri Miliyoni 37 z’Ama Pound icyakora ngo haziyongeraho andi mafaranga bijyanye nuko umukinnyi azarushaho kwitwara neza aho biteganyijwe ko ashobora kugeza kuri Miliyoni 50 z’Ama Pound.

Cody Gakpo biteganyijwe ko agomba gukora ikizamini cy’ubuzima mu minsi mike iri imbere maze agatangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa Liverpool.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO