Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gutangaza ko imikino yari iteganyijwe yagombaga gukinwa mu cyiciro cya kabiri yamaze kwimurirwa amataliki.
Mu ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryashyize mu itangazamakuru ryatangaje ko iyi mikino yimuriwe amataliki.
Iyi mikino yagombaga gukinwa kuwa 29 Ukwakira 2022 ndetse yimurirwa kuwa 05 Ugushyingo 2022.
Impamvu nyamukuru yatangajwe ivuga ko FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhindura amataliki kuko hari ibibuga bimwe na bimwe bitari byemezwa ubuziranenge kugirango bitangire gukinirwaho.