Breaking News: Frank Libery yamaze gusezera burundu kuri ruhago

Umufaransa wabiciye bigacika Frank Libery yamaze gusezera burundu ku mupira w’amaguru aho yamamaye cyane mu ikipe ya Bayern Munich.

Frank Libery yafashe umwanzuro wo gusezerera burundu kuri ruhago nyuma yo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye aho yamamaye cyane mu ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage.

Uyu Mufaransa asezeye ku mupira w’amaguru ku myaka 39 y’amavuko ndetse yari amaze imyaka 22 akina umupira w’amaguru.

Frank Libery yamaze imyaka 12 akinira Bayern Munich ndetse yatwayemo ibikombe bitandukanye harimo shampiyona y’Ubudage aho tutanirengagiza Champions League yatwaranye na Bayern Munich mu mwaka wa 2013.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO