Breaking News:Gukosa ni ibyamuntu umutoza Ten Haag yaciye inkoni izamba Cristiano Ronaldo agaruka mu myitozo y’ikipe nkuru

Nyuma y’ibiganiro byahuje umutoza w’ikipe ya Manchester United Erik Ten Haag byatumye Cristiano Ronaldo agarurwa mu ikipe nkuru nyuma yo kumara iminsi akora imyitozo mu ikipe y’abato.
Mu cyumweru gishyize nibwo umutoza Erik Ten Haag yafashe umwanzuro wo guhagarika Cristiano Ronaldo kubera imyitwarire ye mibi yagaragaje akivumbura ubwo yasohokaga muri stade umukino w’ikipe ye utarangiye yibubira ko atakinishijwe.
Ibi byabaye ubwo ikipe ya Manchester United yatsindaga ikipe ya Tottenham
ibitego 2-0 ndetse uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yababajwe n’uko atashyizwe mu kibuga maze bituma yivumbura.
Nyuma yo gukora aya makosa umutoza wa Manchester United Ten Haag yafashe umwanzuro wo gushyira uyu mugabo ku ruhande amwohereza mu ikipe y’abakiri bato.
Icyakora kuri ubu amakuru agezweho ni uko nyuma yo kugirana ibiganiro n’umutoza we Cristiano Ronaldo ngo yagarutse mu ikipe nkuru kugirango akorane nabo imyitozo.