Breaking News:Haseka neza usetse nyuma!Ibitangaza birakozwe Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 aciye agasuzuguro yandagaza bikomeye Libya

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 akoze ibitangaza bikomeye atsinda ikipe ya Libya ibitego 3-0 ndetse ahita ayisezerera nta nteguza.

Ku isaha ya saa 15:00 ku isaha yo mu Rwanda nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye gutana mu mitwe n’ikipe y’igihugu ya Libya ndetse mbere y’umukino Amavubi ntabwo yahabwaga amahirwe gusa akoze ibyoabenshi batatekerezaga basezerera Libya bayitsinze ibitego 3-0.

Ku mukino wo kuri uyu mugoroba Amavubi mato yatsindiwe na Nigena Clement aho uyu musore atsinze ibitego 2 aho yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 38 w’umkino.

Ni mugihe kandi Clement yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 52 w’umukino ndetse igitego cy’agashinguracumu gitsindwa na Rudasumbwa Prince ku munota wa 71 w’umukino bituma amavubi yegukana intsinzi atyo.

Uyu mukino waberabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye urangiye Amavubi asezereye Libya ku giteranyo cy’ibitego 4-4 gusa Amavubi arokorwa n’igitego yatsindiye hanze.







Umutoza Yves Rwasamanzi aciye impaka afasha amavubi yabatarengeje imyaka 23 kwihaniza ikipe ya Libya bayisezerera nta nteguza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO