Breaking News:Krishna wamamaye cyane muri Filimi z’igihinde amaze gushiramo umwuka ku myaka 79 y’amavuko

Umukinnyi wa Filimi wamamaye cyane muri Filimi zitandukanye mu Buhinde ariwe Ghatamaneni Siva Rama Krishna Murthy yitabye Imana kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2022 aho yari afite imyaka 79 y’amavuko.

Ubusanzwe uyu mugabo ntabwo yari agikina Filimi kubera izabukuru ndetse yitabiye Imana mu gace kitwa Hyderabad ndetse mbere yo gutabaruka yari yajyanwe kwa muganga ariko biba iby’ubusa.

Abakunzi be mu cyitwa Telugu film industry ndetse n’abandi batandukanye babarizwa mu myidagaduro mu gihugu cy’Ubuhinde bafashe umwanya bajya ku mbuga nkoranyambaga maze batangira guha icyubahiro gikomeye uyu mugabo bijyanye n’ibikorwa yakoze bidasanzwe muri Filimi mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ibyamamare bitandukanye muri sinema y’Ubuhinde byafashe umwanya wo kwihanganisha umuryango we ndetse muri abo harimo:Nagarjuna, Rajinikanth, Kamaal Hassan, Chiranjeevi, Jr NTR hamwe na Nani

Rajinikanth wakinanye na Krishna muri Filimi 3 zirimo: ‘Ram Robert Rahim’, ‘Iddaru Asadhyule’ na ‘Anna Dammula Sava yasobanuye ko ari igihombo gikomeye cyane ku ruganda rwa sinema mu gihugu cy’Ubuhinde.


Krishna mu myaka yo ha mbere

Krishna yavuye ku isi y’abazima ku myaka 79

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO