Breaking News:Kumugaragaro izuba riva Chelsea ibenze Cristiano Ronaldo ntabwo ikimuguze

Magingo aya inkuru igezweho iravuga ko ikipe ya Chelsea itakiguze Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe kugirango azashobore gukina irushanwa rya Champion’s League.
Inkuru yabaye impamo nyuma y’ibiganiro byahuje umuherwe w’ikipe ya Chelsea Toddy Boehly n’umutoza wayo THomas Tuchel,aho ngo bahisemo kubakira ikipe ku mukinnyi w’Umwongereza Raheem Sterling nyuma yo kumugura mu ikipe ya Manchester City aho yaguzwe akayabo ka Miliyoni 47 z’amayero.
Umutoza Thomas Tuchel utoza Chelsea bivugwa ko ngo yizeye cyane umukinnyi Raheem Sterling aho ngo agiye ku mwubakiraho ikipe ndetse ngo uyu mukinnyi byitezweko agomba gufasha Tuchel mu gufasha abandi bakinnyi guhuza umukino.
Magingo aya byari byitezwe ko Cristiano Ronaldo w’imyaka 37 y’amavuko yagombaga kwerekeza mu ikipe ya Chelsea nyuma y’aho ku munsi w’ejo byakomeje kuvugwa ko umwe mu nshuti magara z’uyu mugabo ngo yaba yaratangaje ko Cristriano ari hafi kwerekeza muri iyi kipe.
Magingo aya biracyari ingorabahizi kumenya ikipe Cristianp Ronaldo ashobora kwerekezamo dore ko we yeruye akagaragaza ko atifuza gukomeza gukinira ikipe ya Manchester United ndetse kuri ubu ntabwo ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be aho barimo gukina imikino yo kwitegura shampiyona (Pre season).
Ibi biravugwa kandi mu gihe hari ikipe yo muri Saudi Arabia yamaze gushyiraho amafaranga y’umurengera nyuma yo kubona ko uyu mugabo amakipe akomeje kumutera umugongo biravugwa ko iyi kipe yaba yemeye ko yamuhemba amafaranga akakbakaba miliyoni 105 z’amayero ku mwaka.
Umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag yatangaje ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi wa Manchester United ndetse ngo ntabwo agurishwa nyamara ibi yabitangaje mu gihe undi we atabikozwa.