Breaking News:Man City yamaze gusinyisha umukinnyi Kalvin Phillips amasezerano y’imyaka 6

ikipe ya Manchester City yamaze gukemura ikibazo cy’umusimbura wa Fernandihno aho iyi kipe yamaze guha amasezerano agera ku myaka itandatu Kalvin Phillips aho yamuguze mu ikipe ya Leeds United akayabo ka Miliyoni 45 z’Amapound.

Ikipe ya Manchester City isinyishije uyu mukinnyi nyuma yo gusinyisha umwataka ukomeye Erling Haaland yaguze mu ikipe ya Borussia Dortmund, ikipe ya Manchester yari ikeneye umukinnyi ugomba gusimbura umunya Brazil Fernandinho wamaze gusezera muri iyi kipe dore ko yari ayimazemo imyaka igera ku icyenda.


Kalvin Phillips yafatwaga nk’umusimbura mwiza wa Fernandinho mu mboni z’umutoza Pep Guardiola usanzwe atoza iyi kipe bakunda kwita the Citizens.

Amakuru ajyanye n’umukinnyi Phillips mu ikipe ya Manchester City yavuzwe mu kwezi gushize aho byatangajwe ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana n’iyi kipe ndetse bikomeza kuvugwa ko n’amakipe yombi yari yamaze kumvikana.


Umuyobozi ushinzwe imikino mu ikipe ya Manchester City ariwe bwana Txiki Begiristain yagize ati:Kalvin ni umukinnyi wishimiwe igihe kinini haba ku rwego rw’imbere mu gihugu cyangwa se ku rwego mpuzamahanga yagerageje kwerekana ubushobozi bwe budasanzwe kuva mu myaka mike yatambutse.

Yakomeje agira ati:ubushobozi bwe bwo gusoma umukino ndetse n’ubushobozi abasha gutanga imipira kuri bagenzi be ndetse n’imbaraga akoresha bimugira umwe mu bakinnyi bakomeye cyane kandi bafite impano idasanzwe ndetse ni umwe mu bakinnyi bagira ubushake budasanzwe mu guhirimbanira intsinzi.

Uyu mukinnyi yazamukiye mu irerero rya Leeds ndetse yabashije kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere ubwo yari hamwe n’umutoza Marcelo Bielsa nyuma y’aho iyi kipe yari imaze imyaka hafi 16 idakandagira mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League.)

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yakunze kuba umwe mu bakinnyi bakomeye bagize ikipe ya Leeds United mu mwaka wayo wa mbere ubwo yazamukaga mu cyiciro cya mbere ndetse uyu mukinnyi yabashije kugaragara inshuro zigera kuri 29 ku ruhande rw’ikipe ya Leeds United.

Uyu musore kandi yabashije gukina imikino ya Euro mu mwaka wa 2020 ndetse yakundaga kubanza mu kibuga ubwo ikipe y’Ubwongereza yatakazaga ku mukino wa nyuma batsinzwe n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani kuri Penaliti.

Uyu mukinnyi aje gufasha cyane ikipe ya Manchester gukomeza umujyo w’umutoza Pep Guardiola mu bijyanye no gutwara ibikombe bitandukaqnye birimo cyana cyane shampiyona ndetse na Champions League.

Dore ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru n’uburyo yasinyemo amasezerano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO