Breaking News: Manchester United imaze kwemeza Erik Ten Hag nk’umutoza mushya

Ibi bisohotse mu itangazo ikipe ya Manchester United imaze gusohora ryemeza ko uyu mutoza Erik Ten Hag agomba gutoza iyi kipe guhera umwaka utaha w’imikino.

Iri tangazo risohowe n’ikipe ya Manchester United aho barinyuujije kurubuga rw’iyi kipe aho uyu mutoza yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka itatu agomba kuzageza mu mwaka wa 2025, ndetse n’ibintu byose bikubiye mu masezerano byamaze kumvikanwaho n’impande zombi.

Umutoza Erik Ten Hag aje gutoza ikipe ya Manchester United nyuma y’imyaka ine n’igice yari amaze ari umutoza w’ikipe ya Ajax mu Buholandi.

Muri icyo gihe yari amaze mu ikipe ya Ajax yayihesheje ibikombe bine bikomeye mu gihugu cy’Ubuholandi ndetse magingo aya iyi kipe ikaba inahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’igihugu cy’Ubuholandi mbere yuko uyu mutoza ayisohokamo dore ko iyi kipe ariyo ikomeje guhabwa amahirwe.

Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Manchester United yatangaje ko iyi kipe yafashe umwanzuro wo guha akazi uyu mugabo hashingiwe ku bikorwa bifatika amaze kugeza ku ikipe atoza ya Ajax.

Yakomeje agira ati" turifuriza umutoza Erik Ten Haag kugira amahirwe masa mu gihe akirimo gutoza ikipe ye ya Ajax ndetse tunamwifurije ikaze ubwo azaba aje hano mu ikipe ya Manchester United.

Umutoza Erik Ten Hag nawe yatangaje ko ari ishema n’icyubahiro gikomeye kuba agiye gutoza ikipe ya Manchester United.

Gusa yakomeje agira ati" nzi amateka akomeye y’ikipe ya Manchester United ndetse nzi n’uburyo abafana bayo bayihora inyuma gusa ndatekereza ko ari ibintu binkomereye kuva mu ikipe ya Ajax nyuma yo kugirana ibihe byiza mu gihe maranye nayo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO