Breaking News: Manchester United yemeje ko yatandukanye na Cristiano Ronaldo

Ikipe ya Manchester United yemeje amakuru avuga ko yamaze gutandukana na Cristiano Ronaldo ndetse kugeza impande zombi zumvikanye.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwafashe umwanya bushimira uyu kizagenza werekeje muri iyi kipe avuye muri Juventus de Turrain.

Uyu mukinnyi Ronaldo yahamije ko akunda cyane ikipe ya Manchester United hamwe n’abafana bayo ndetse aboneraho guhamya ko ari umwanya wa nyawo wo kugira impinduka akora mu rugendo rwe rwo guconga ruhago.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ahantu uyu mugabo ashobora kwerekeza nubwo bwose hakomeje kunugwanugwa amakipe arimo Real Madrid kuba yasubira gusorezayo umupira w’amaguru.





Cristiano Ronaldo budasubirwaho yamaze kumvikana ibijyanye no gutandukana na Manchester United

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO