Breaking News:Martinelli agiye gukubirwa umushahara gatatu kugirango asinye amasezerano mashya muri Arsenal

Kugeza aka kanya ikipe ya Arsenal yatangiye ibiganiro bigamije gusinyisha amasezerano mashya Umunya Brazil Gabriel Martinelli ukomeje kwitwara neza ndetse amasezerano ye ngo ashobora kuvugururwa akava ku bihumbi £70,000 akagera ku bihumbi £200,000.

Ikinyamakuru Dail Mail dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Martinelli yatangiye ibiganiro n’ikipe ye ya Arsenal kugirango yongere amasezerano mashya.

Kugeza ubu Martineli yahembwaga agera ku bihumbi £70,000 ndetse amasezerano ye mashya ateganya ko azatangira guhembwa £200,000.

Ikinyamakuru Sportsmail cyatangaje ko ikipe ya Arsenal ku munsi w’ejo aribwo yatangiye ibiganiro na Martinelli bamugezaho igitekerezo cyo guhabwa amasezerano mashya kuko ari umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye kugeza uyu munsi ku mugabane w’Iburayi.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Brazil yaguzwe mu cyiciro cyo hasi iwabo muri brazil mu mwaka wa 2018 aho yaguzwe agera kuri Miliyoni 6 z’Ama Pound.

Martinelli agiye gukubirwa umushahara hafi inshuro 3 kugirango ahabwe amasezerano mashya muri Arsenal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO