Breaking News:Mbappe ntabwo yishimye na gato muri Paris Saint Germain ndetse arifuza kuyivamo mu kwezi kwa mbere

kugeza aka kanya ntabwo Kylian Mbappe yishimye mu ikipe ya Paris Saint Germain nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye ku mugabane w’I Burayi bikomeje kubitangaza.
Aka kanya Mbappe arifuza gusohoka mu ikipe ya Paris Saint Germain vuba cyane bishoboka niba ntagikozwe mu maguru mashya nk’uko ibitangazamakuru byandikirwa mu gihugu cy’Ubufarandsa bikomeje kubitangaza.
Gusa ikipe ya Paris saint Germain nta bushake na buke ifite bwo kuba yarekura Kylian Mbappe mu kwezi kwa mbere ndese ngo ibi bigaragara nko gushyira igitutu ku buyobozi bw’ikipe ya Paris Saint Germain.
Aka kanya ntabwo Mbappe yishimiye ubuzima muri Paris Saint Germain nyuma y’uko hashize amezi atanu asinye amasezerano mashya akanga kujya mu ikipe ya Real Madrid.
Ikipe ya Paris Saint Germain ivuga ko nta mpungenge batewe na Mbappe ndetse ngo ibintu byose biri ku murongo bityo rero ngo nta gahunda bafite yo kuba bamurwekura mu kwezi kwa mbere.
Mbappe ntabwo yishimye na gato mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse arifuza kuyisohokamo mu kwezi kwa mbere