Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzikazi uririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ariwe Aline Gahongayire kuri ubu yatangaje ko abahanzi barimo Nel Ngabo na Niyo Bosco ari bamwe mu bazaririmba mu gitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki.
Gahongayire arateganya iyi Gahunda y’igitaramo kuwa 30 Ukwakira 2022 aho biteganyijwe ko kizabera muri Selena Hotel aho azaba ari kumwe n’aba bahanzi bavuzwe hejuru.
Uyu muhanzikazi avuga ko Nel Ngabo azasusurutsa abazitabira iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 ishize ari mu muziki.
Gahongayire avuga ko Kandi Niyo Bosco azaririmba muri iki gitaramo kuko ngo ari Inshuti ye cyane ndetse bakaba baranakoranye indirimbo aho imaze kurebwa n’abarenga miliyoni.