Breaking News:Ntiyabakamira mu kitoze Karim Benzema yemeje ko azasoreza umupira w’amaguru muri Real Madrid

Karim Moustapha Benzema yatangaje ko adateganya gukinira indi kipe mu buzima bwe itari Real Madrid nyuma yo kuyigiriramo ibihe byiza akegukana Ballon d’Or 2022.

Nyuma yo kwegukana Ballon d’Or 2022 nibwo impuguke mu bijyanye n’igura n’igurishwa ry’abakinnyi Fabrizio Romano yatangaje ko Benzema agiye guhabwa amasezerano mashya.

Nyiri ubwite kandi yahamije ko nta yindi kipe yifuza kuzakinira itari Real Madrid dore ko amaze kuyitwaramo ibikombe bitandukanye harimo Champions league 5.

Benzema yageze mu ikipe ya Real Madrid ahagana mu mwaka wa 2009 ubwo yari aturutse mu gihugu cy’Ubufaransa mu ikipe la Olympique Lionnait.

Kuri ubu Benzema ni umukinnyi wa kabiri umaze gutsindira ikipe ya Real Madrid ibitego byinshi nyuma ya Cristiano Ronaldo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO