Breaking News: Perezida Yoweri Kaguta Museveni ashyizeho guma mu rugo mu turere 2 turembejwe na Ebola

Nyuma y’aho ebola ihitanye abantu barenga 20 mu gihugu cya Uganda ndetse ikaba yatangiye no gutwara ubuzima bwa bamwe mu baganga kuri ubu umukuru w’igihugu cya Uganda ashyizeho guma mu rugo mu turere tubiri tutorohewe n’iki cyago.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yari yashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’iyi ndwara zirimo kubuzanya ingendo zitari ngombwa mu turere tubiri iyi ndwara yibasiye.
Gusa mu itangazo ryasohotse uyu munsi Museveni yashyizeho ingamba zikomeye aho yategetse guma mu rugo mu turere twazahajwe n’iki cyago.
Iyi guma mu rugo kandi ishyizweho mu gihe mu gihugu cya Uganda imibare igaragaza ko abarenga 20 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara aho harimo n’abaganga bagera kuri batanu.