Inshingano nahawe zirakomeye kandi ziroroshye-Murenzi Abdallah

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri nibwo Urwego rukuru rw’imiyoborere RGB rwemeje Murenzi Abdalah nka perezida wa Rayon Sport mu nzibacyuho, n’abazamwungiriza kuri uyu mwanya.

Ku munsi w’ejo tariki 21 Nzeri nibwo RGB yatangaje ko komite nyobozi ya Rayon Sport ikuweho ndetse ko mu gihe cya vuba kitarenze amasaha 24 baratangaza uraba ashumbye iyi kipe mu gihe hagikurikiranwa amategeko y’umuryango wa Rayon Sport ndetse no kuzatora komite nshya nyuma.

RGB yatangaje ko Murenzi Abdalah usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukono w’amagare mu Rwanda araba ayoboye iyi kipe mu gihe k’iminsi 30 aho azungirizwa na Twagirayezu Thadee ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire.

Murenzi Abdalah aganira na Genesis TV yavuze ko ari inshingano zikomeye ndetse zinoroshye ku ruhande rumwe. Yagize ati: " Ni inshingano zikomeye ukurikije aho Rayon Sports yari iri ariko na none ni inshingano zoroshye kuko abakunzi ba Rayon bahari kandi nizeye inkunga yabo"

Yongeye ho ko bitazahungabanya inshingano yari asanzwe afite zo kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) avuga ko ahubwo bizunganirana. Ati: " Ndumva bitagoye kuko bimwe ni ibyi igihe gito kandi tuzakora nka Team haba muri Ferwacy cg muri Rayon"

Iyi komite nshya igiyeho yashinzwe ibi bikurikira:
√. Kunoza amategeko y’Umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta
√. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganwa n’amategeko
√. Gukurikirana umunsi kuwundi ibikorwa bya Rayon Sport Fc
√. Gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y’umuryango n’ibikirwa byawo
√. Gucunga umutungo wumuryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Ku wa 24 Nzeri nibwo Munyakazi Sadate azaha inshingano mu ihererekanyanubasha na Murenzi Abdalah nkuko RGB yari yabitangarije abanyamakuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO