Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu yamaze kujya mu mazi abira aho igiye kwishyura amafaranga akayabo uwahoze ari umutoza wayo Santos Paixão nyuma yo kumwirukana binyuranye n’amategeko.
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports bwana Manuel da Silva Santos Paixão yamaze gutsinda ikirego yari afite aho yashinjaga ikipe ya Rayon Sports kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikipe ya Rayon Sports yari yafashe umwanzuro wo gusezerera uyu mutoza icyakora we yahise ayijyana mu nkiko ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Uyu mutoza kandi atsinze uru rubanza ariko agomba guhabwa amafaranga ajyanye n’ibikubiye mu masezerano ye ndetse hamwe n’umutoza we w’umwungiriza bagomba kwishyurwa ibisabwa n’amategeko.
Ibi bije mu gihe ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ndetse kuri ubu amafaranga agomba guhabwa aba batoza ntabwo aramenyekana.