Breaking News:Rutahizamu w’Abanyarwanda Sugira Ernest yerekeje muri Sria

Rutahizamu abenshi bakunda kwita uw’Abanyarwanda ariwe Sugira Ernest kuri ubu inkuru yamaze kuba kimomo k’uyu mukinnyi yamamze kwerekeza mu gihugu cya Sria gukina mu cyiciro cya mbere.

Uyu rutahizamu wakunze gushimisha benshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu y’U Rwanda amavubi kubera ibitego yakundaga gutsinda byatumye akundwa na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Uyu mugabo utarakunze guhirwa no gukina neza mu makipe ya hano mu Rwanda yaba muri APR FC, Rayon Sports hamwe na AS de Kigali gusa uyu mugabo yamaze kwerekeza mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Sria.

Sugira Ernest bivugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muy gihugu cya Sria yitwa Al Wahda SC ndetse bamaze kumvikana umwaka umwe akinira iyi kipe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO