Breaking News:Ukuri guca mu ziko nti gushya Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho

Umugabo ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda muri Cinema ariwe Uwihoreye Jean Bosco abenshi bazi ku izina rya Ndimbati yamaze kugirwa umwere ndetse urukiko rukuru rwa Nyarugenge rumaze gutangaza ko uyu mugabo yahita afungurwa ako kanya.

Ku byerekeye no kuba Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yararyamanye n’umwangangavu witwa Kabahizi Fridaus kuwa 24 ukuboza 2019 nk’uko ubushinjacyaha bubivuga cyangwa kuwa 02 Mutarama 2022 urukiko rwanzuye ko byose nta bimenyetso bifatika bimushinja.

Urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko uwihoreye Jean Bosco(Ndimbati) yaba yarasambanyije umwangavu utarageza igihe cy’ubukure bityo rero rwanzuye ko Ndimbati ahita arekurwa agataha iwe.

Ndimbati agizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho ndetse urukiko rwanzuye ko arekurwa ako kanya agataha iwe mu rugo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO