Breaking News:Umusifuzi w’Umunyarwanda ari mu bayoboye imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika UNAF AFCON U 17

Nyuma y’aho u Rwanda rugize umugisha wo kuzahagararirwa na Salima Mukansanga mu gikombe cy’Isi kuri ubu undi musifuzi w’Umunyarwanda ari mu bayoboye imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17.

Umusifuzi umaze igihe kinini muri uyu mwuga bwana Addul Twagirumukiza ni umwe mu barimo kuyobora iyi mukino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 17 muri Afurika y’Amajyaruguru.
(Union of North African Football UNAF AFCON Qualifiers U 17)

Uyu musifuzi Abdul Twagirumukiza yaraye ayoboye umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Morocco hamwe na Tunisia.

Umusifuzi Abdul Twagirumukiza ari mu bayoboye umukino waraye uhuje Morocco na Tunisia muri UNAF AFCON Qualifiers U 17

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO