Breaking News:Umutoza w’Amavubi ashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kwitegura umukino wa Benin

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u rwanda Amavbi Carlos Arros Ferrer ashyize hanze abakinnyi bagera kuri 30 bagomba kwitegura umukino u Rwanda rugomba guhatanamo n’ikipe y’igihugu ya Benin.

Amavubi agomba kwitegura guhatana na Benin aho bafitanye imikino ibiri hagati y’italiki 22 na 27 Werurwe icyakora nyuma yo guhamagara aba bakinnyi hari bamwe batangiye kwibaza impamvu uyu mutoza yahamagaye bamwe mu bakinnyi badafite ikipe bakinira kugeza uyu munsi.

Nyuma yo guhamagara iyi kipe hari bamwe mu bakinnyi babuzemo abenshi batangira kubyibazaho dore ko abakinnyi barimo Muhadjiri Hakizimana,Niyonzima Olivier Sefu,Ruboneka Jean Bosco,Usengimana Faustin n’abandi.

Ikipe ya APR FC niyo yagize abakinnyi benshi yatanze mu ikipe y’igihugu aho ifitemo abakinnyi bagera kuri 7 ndetse Kiyovu Sports ifitemo abakinnyi 4 mu gihe Rayon Sports yahamagawemo abakinnyi bagera kuri 3.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO